in

Imana ibakire mu bayo: Bitewe n’imvura yaraye iguye umuryango wari ugizwe n’abantu 8 abantu 4 muri bo bapfuye  abandi bakagwa muri koma

Imana ibakire mu bayo: Bitewe n’imvura yaraye iguye umuryango wari ugizwe n’abantu 8 abantu 4 muri bo bapfuye  abandi bakagwa muri koma.

Ibi byabereye Mu Karere ka Rubavu ho mu Murenge wa Rugerero.

Umukuru w’uyu muryango, Munyarukiko Sumaine yabwiye InyaRwanda dukesha aya makuru ko imvura nyinshi yatangiye kubasenyera ahagana saa cyenda z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023.

Yagize ati “Ibi byabaye saa cyenda z’ijoro, barimo ari abantu 8. Ubwo imvura yarwaga rero umukingo waridutse ukubita inzu barimo ndetse n’iy’umuturanyi nayo ijyana n’indi bari begeranye.”

Umugabo n’abana 3 bahise bitaba Imana, umudamu n’abana 3 nabo bahita bagwa muri Koma ubu bari ku bitaro. Kuva nabimenya saa kumi n’imwe maze gusenga ntabwo nigeze nongera gusubira mu buriri, ubwo turi hano dutegereje gushyingura.”

Yasabye ko umuryango w’abo wahabwa ubutabazi na cyane ko uyu muryango ntabushobozi wari ufite kandi hari n’abajyanywe kwa muganga badafite uko baritabweho.

Mu butumwa, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yanyujije kuri konti ya Twitter yavuze ko “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuze ababo, abakomeretse ndetse n’abasenyewe.”

Imibare ya saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, yerekanaga ko abahitanwe n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru bamaze kuba 115.

Ababuze ababo bakomeze kwihangana.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ijoro ry’icuraburindi”: Ubuhamya bwa bamwe mu barokotse ibiza byahitanye abarenga 100 – AMAFOTO

Ariko ni gute uca indirimbo zange utaraca itabi? Bruce Melodie aje yariye karungu ntago yumva ukuntu Abarundi baciye indirimbo ze(Videwo)