Umukinnyi Lionel Messi ukinira ikipe ya Fc Barcelona, nyuma yo gukomeza gutinza i dosiye ye yo kongera amasezerano muri ino kipe ndetse no gutangira gushyamirana cyane na bagenzi be barimo Neymar nabandi yavuze ko atifuza gukinana nabo ukundi nka Jeremy Mathieu,Andre Gomez n’abandi, ibi byatumye uwahoza atoza uyu mukinnyi Pep Guardiola yikomanga ku gatuza ndetse nkuko tubikesha ikinyamakuru Marca igiciro Manchester City yifuza kuguraho Messi kikaba cyagiye ahagaragara.
Ugushyamirana kwa Messi na bagenzi be no kutongera amasezerano muri Fc Barcelona byatumye ikipe ya Manchester City ishyira ku meza miliyoni 115 z’amapound kugirango ibe yakwiyegurira uyu munya Argentina ufite imipira ya zahabu itanu ikazajya kandi inamuhemba ibihumbi 400 by’amapound ku cyumweru, ibi byagarutsweho na bamwe mu bavugizi b’iyi kipe ya Manchester City, gusa ku ruhande rwa Messi n’abamuhagarariye mu mategeko ibi bakaba ntakintu babitangajeho.