in ,

Ifoto y’abakobwa bari muri Miss Rwanda bambaye utwenda tugufi bakamira mu kadobo ka OMO iri kuvugisha abantu menshi

Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko abakurikiranira hafi ibikorwa bya Miss Rwanda 2018, bijujutiye bikomeye ifoto igaragaza bamwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga bari gukamira inka y’imbyeyi mu kadobo k’isabune yitwa Omo, banambaye imyambaro itavugwaho rumwe, ibintu byasanishijwe no kwica umuco.

Ifoto y’abakobwa bahatanira ikamba bari gukamira inka mu kadobo ka Omo yakuruye impaka

Iyi foto y’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye gukwirakwizwa kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 ari nako abantu batangira kuyinenga bikomeye.

Iyi foto yateje impagarara yafotowe mu gihe abakobwa 20 batoranyijwe, barimo berekwa bimwe mu bigize umuco Nyarwanda nko gukama inka, ariko biza kurangira byijujutiwe na benshi kubera imyitwarire n’imyambarire yabo bakobwa ihabanye n’umuco mu gihe ibyo bakoraga byari bijyanye n’umuco.

 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga nka facebook, instagram ndetse n’izindi bagaragaje kunenga bivuye inyuma ibyo aba bakobwa bakoze ndetse n’uburyo bari bambaye, aho bavugaga ko bihabanye cyane n’umuco Nyarwanda.

Aha bagaragazaga ko mu muco Nyarwanda bidakwiye ko inka yakamirwa mu kadobo k’isabune, abandi bakagaragaza ko nk’abari bari guhatanira ikamba rya Nyampinga bitari bikwiye kwambara utwenda tumeze dutya cyane ko twari tubegereye ku buryo bamwe tubagaragaza bimwe mu bice byabo by’ibanga.

Uwitwa Jonas Iyamumpaye ukoresha Facebook yagize ati “Birababaje peee!!Ubu se bari babuze ibikoresho bya gakondo?Ubu budobo tumenyereye ko bwahindutse utujori banyaramo none aba bari gukamiramo amata?”

Uwitwa Hakizimana Youssouf nawe ukoresha urubuga rwa Facebook yagize ati “Ariko ubu bari babuze icyo bakiniraho cyangwa bifotorezaho bambaye kuriya? Nk’ubu turagana hehe koko?Ubu kandi barumva bakoze umuco Nyarwanda. Ibi si ukwangiza umuco ahubwo barawurimbuye.Uwankiza ikintu kitwa Miss Rwanda kuko n’ikitaraza bazakizana!!

Abakobwa 20 batsinze ijonjora ku rwego rw’igihugu, bari mu mwiherero uri kubera i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel, watangijwe ku itariki ya 9 Gashyantare 2018, aho bahabwa amasomo umunsi ku munsi akubiyemo ubumenyi butandukanye.

Iri rushanwa rizasozwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2018,mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre, aho hazamenyekana umukobwa wahize abandi muri 20 bari mu mwiherero.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba amahano abakobwa n’abasore bakoreye mu birori byo gusomana kuri Saint Valentin

Zari mu myaka 5 ishize yakundanye n’abagabo 8 (Video)