in

Ibyari ubukwe byahindutse amarira: Umugabo yapfuye mbere y’iminota itanu ngo asezerane n’umugore we.

Ibyari kuba ibyishimo byubukwe byahindutse agahinda ubwo umugabo yitabaga Imana habura akanya gato nko asezerane n’umugore we bari bamaranye imyaka itari mike.

Paul Wynn na Alison Wynn bo muri Scotland, bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore banafitanye abana bagera kuri 11, kubera ko umugabo yabanaga n’uburwayi bwa Kanseri, yari yarabwiwe n’abaganga ko nta minsi myinshi ashigaje ngo ave ku isi, niko kwigira inama ngo azapfe akoze ubukwe.

Nk’uko METRO dukesha iyi nkuru ibitangaza,ngo uyu mugabo w’imyaka 57 wari urwaye indwara idakira yari agiye gusohoza inzozi ze z’ubukwe agapfa yumva anezerewe. Biteguye ubukwe nk’ibisanzwe batazi ko hazamo agahinda. Wari umunsi w’ibyishimo mu muryango. Umunsi warageze bagera aho bagomba kwambikana impeta mu gihe haburaga iminota nk’itanu ngo barahire imbere y’Imana umugabo ahita apfa.

Mu magambo y’umugore wasigaranye intimba, Alison yagize ati: “Igihe nari maze kubona indabyo zanjye nkazamuka ngo ngere imbere y’umugabo wanjye, ibintu byose byasaga nk’aho ari byiza n’ubwo Pawulo yasaga nk’aho atorohewe n’iyi ngingo ariko nkumva ko ameze neza, yari umugabo w’ibihe byose, Imana imutuze aheza”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

#Cristiano Ronaldo wasezerewe muri #EURO2020  yagaragaye arimo kuryoshya n’umuryango we

Yahogoje abasore benshi mu Rwanda| Niwe munyamakurukazi wa mbere mwiza mu Rwanda| Clarisse akomeje kubaga nta kinya!