in

NdabikunzeNdabikunze

Ibyo ya couple itwika kuri instagram yakoreye imbere ya camera noneho birarenze| Burya umukobwa niwe warikocoye (video)

Hashize iminsi tubagejeho inkuru y’urukundo rwa Jules na Alice ndetse tunababwirs uburyo aba bombi bamenyanye binyuze kuri instagram bikarangira bakundanye ndetse bakaba barimo kwitegura no kurushinga mu minsi ya vuba.

Mu kiganiro Jules na Alice baherutse kugirango n’imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube, aba bombi berekanye urukundo rwinshi ndetse mu byo babazwagwa byibandaga ku mubano wabo berekanye ko umeze neza nta kibazo kugeza ubu. Alice yabajijwe niba atajya aterwa ubwoba n’aba Ex ba Jules maze asubiza adategwa ko aba Ex ba Jules batamutera ubwoba kuko bose abasumbya ubwiza. Umunyamakuru yababajije uwabanje undi kumubwira ko amukunda maze Alice avuga ko ariwe wabanje kubwira Jules ko amukunda gusa Jules nawe yari yarashegeshwe n’urukundo cyane ku buryo wasangaga bimeze nko korosora uwabyukaga niko guhita batangira gukundana kugeza nubu.

Muri iki kiganiro kandi Jules na Alice bagaragarizanyije urukundo aho bemeye gusomanira imbere ya camera gusa ibi si bishya kuri bo kuko no kuri konti zabo za instagram basanzwe bashyira hanze amashusho atandukanye barimo gusomana.

Couple ya Jules na Alice ni imwe muri couples z’intangarugero hano mu Rwanda kuko iby’urukundo rwabo ntabwo bajya babihisha babyereka abafana babo mu gihe usanga hari izindi couples zihisha ibijyanye n’urukundo rwabo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yavumbuye ko uwo agiye kurongora ari mushiki we||none dore uko bigenze

Ibya Kagere birarangiye mu amavubi 😨😰