in

Ibizakwereka umusore/umugabo mwiza wakwifuzwa na buri mukobwa wese.

Mu nkuru zacu zatambutse twabagejejeho ibintu byakwereka umukobwa mwiza umusore wese yakwifuza kugira umugore we,gusa nanone hari ibintu 10 byakwereka umusore/umugabo mwiza ushobora kwifuzwa na buri mukobwa nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru:

1.Ahorana ikizere:

Ibi ntibivuze ko ahora atsinda, ahubwo icyo we aha agaciro ni uko yiyizerera muri we ko ari umuntu ushoboye kandi ahora yiyiziho ko ari umuntu udasanzwe.

2.Arasabana kandi akaba inyangamugayo:

Muri make umusore/umugabo mwiza avuga make kandi gake, ibye bigaragarira mu bikorwa. Uyu, aba agira igikundiro mbese aho avuye hose ntibamwibagirwa.

3.Arazirikana kandi aba umwizerwa:

Avuga ibintu yasobanura, asobanura ibyo azi yanasubiramo. we akurikirana ibintu byose agendeye ku magambo ye ya mbere kabone nubwo yaba ari kumwe na baa bihemu, we arinda ijambo rye. Akora uko ashoboye akaba umwizerwa mu rukundo, ntahemukira umukunzi we.

4.Aringaniza ibintu byose:

Iteka umuryango n’inshuti nibyo biza imbere mu mishanga ye. Agerageza uko ashoboye agasaranganya igihe afite akagisaranganya abamukeneye kandi ntihagire gahunda nimwe ipfa. Uyu musore ahorana udushya mbese abamuzi ntibamumenyera kuko ahanga utuntu twinshi dutunguraabo babana.

5.Niwe ufata iya mbere muri byose:

Umugabo/umusore mwiza aba umuyobozi, mbese ntatinya kuba ari we utera ikirenge cye imbere mu rugendo agiyemo n’abo bari kumwe kabone nubwo rwaba harimo ibyago. Akomeza uwo bari kumwe ngo adacika intege.

6.Yumva kandi agaha agaciro buri wese:

Umugabo/umusore mwiza ntiyiyitaho cyane mu kumvikanisha ijwi rye. Ntabwo avunda kandi akurikiza itegeko hafi 75% mu kumva mugenzi we nubwo baba bahanganye mu byo bari kuvugaho. Atanga ijambo iyo abifitiye uburenganzira kandi ntiyirengagiza abamukunda n’abo Arusha ubushobozi.

7.Ahorana umurava mu byo akora:

Ntakica intege ku kintu yiyemeje gukora cyangwa kugeraho kabone nubwo yaba akiri kugitekereza. Nta bwoba agira bwo kwegera ab’igitsina gore ngo mu gihe akeneye kungurana nabo ibitekerezo cyangwa kwiganirira na bo byonyine.

8.Arigerageza we ubwe kugira ngo arusheho kuba umuntu mwiza:

Abagabo benshi bizerako kurwana kdi akaba ari woe utahana intsinzi ari byo byambere. Umugabo mwiza we yumva ko kwirwanya akanatsinda ibimuca intege ariyo ntsinzi iruta izindi kuruta ko yajya mu marushanwa n’abandi bantu akabatsinda.

9.Ariyuba kandi akubaha n’abandi:

We icyo yitaho ni ku cyo yahoze arota kuba cyo, bityo akiremamo ibisubizo n’ibiganiro bishobora kumuzira mu nzira yatangiye. Umugabo/umusore mwiza kugira impuhwe ndetse no gutanga imbabazi ntabwo bimuba kure.

10.Ntagira akavuyo mu mutwe-ibintu byose abitwara kumurongo:

Nk’uko n’undi mugabo wese bijyenda, n’umugabo/umusore mwiza yumva ko agomba guhora hejuru kandi agatunganya ibyo asabwa byose ku gihe. Iyo bigeze ku kwereka urukundo uwo umutima we wihebeye, arabizi neza ko akantu gato gasobanura byinshi birenze mu rukundo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya uburyo butandukanye abantu bakunda kuryamamo n’icyo bisobanuye.

Breaking news:Umukunzi wa Davis D ashyize hanze ibyabo byose|ubusambanyi |guterwa inda agatereranwa|kwishimisha mu mitungo ye(Amajwi)