in

Ibidasanzwe wamenya ku munsi wa Boxing day wizihizwa nyuma ya Noheli ,ukundwa n’ibyamamare.

Boxing Day ni umunsi ukurikira noheli, ni ukuvuga tariki 26/12, ari nawo turiho uyu munsi. Uyu munsi ufite inkomoko mu Bwongereza ndetse wakunze kwizihizwa cyane mu bihugu byahoze mu cyari ubwami bw’ubwongereza (British Empire).

Muri iki gihe tugezemo byinshi mu biri kuba hirya no hino ku isi abantu babimenyera ku mbuga nkoranyambaga. Kuri uyu munsi tariki 26/12 benshi mu byamamare n’abandi batandukanye bagaragara bambaye uturindantoki twagenewe umukino wa Box mu rwego rwo kwizihiza Boxing Day. N’ubwo hari benshi bashobora gukeka ko ari umunsi ufite aho uhuriye n’iteramakofe, uyu munsi mukuru ufite imizi mu mico ya cyera y’abongereza.

Havugwa ibintu bitandukanye byaba ari ubusobanuro bw’inkomoko y’uyu munsi mukuru unagirwa ikiruhuko muri byinshi mu bihugu bibarizwa mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza Commonwealth. N’Ubwo hari ibisobanuro byinshi bijyanye n’inkomoko y’uyu munsi, nta nkuru ihamye neza yemeza aho uyu munsi wavuye n’uko waje kugirwa ikiruhuko.

Boxing Day.. byaba bifite aho bihuriye n’imikino y’iteramakofe?

Reka da! Iri zina ‘Boxing Day’ rijyanye ahanini no gutanga impano, dore ko mu bwongereza habaga icyo bita ‘Christmas Box’, yabaga ari impano zitangwa ku munsi ukurikira noheli, nyuma y’uko abakungu n’abategetsi bamaze kurya noheli, bagafata bimwe mu byo basigaje cyangwa bateganyije bakabishyikiriza abagaragu babo cyangwa abaja nk’impano za noheli.Image result for boxing day

Boxing Day ni umunsi ahanini ugenewe gutanga no kwakira impano no gusurana

Uretse kuba abagaragu barahabwaga impano na ba sebuja, bahabwaga akaruhuko ko kujya kureba imiryango yabo ngo basangire noheli nabo bakajyana impano. Havugwa kandi ko iri zina ‘Boxing Day’ nanone rifite aho rihuriye n’inkunga zakusanywaga mu nsengero kuri noheli zo gufasha abakene nazo zabaga zifunze mu dupfunyika ‘boxes’ hanyuma zigafungurwa bukeye ngo zihabwe abakene.

Uyu munsi mukuru wizihizwa mu bihugu byinshi abantu basurana, basangira ibyasigaye kuri noheli ndetse hagakinwa imikino itandukanye abantu bishimira iminsi mikuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yahaye isomo rikomeye mugenzi we wamusebeje ku mukunzi we (reba ibyo yamukoreye)

Musore, sezerera burundu umukobwa nk’uyu mu buzima bwawe kuko yamaze kukwanga arabiguhisha.