in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ibidasanzwe wamenya ku bagore bakora akazi ko kuririra uwitabye Imana bagahembwa agatubutse.

Hari abihangira akazi ugasanga karatangaje cyane, biragoye kwiyumvisha uburyo abantu bishyira hamwe bagashinga itsinda rikora akazi ko kuririra uwapfuye bakishyurwa nk’uko muri Ghana hari abagore bitwa ‘Time is Money And Tears’ bakora akazi ko kurira ku biriyo.

‘Time is Money And Tears/Tears is Money’, ni itsinda ry’abagore barenga 20, bitoza kurira no kuririmba indirimbo z’agahinda ku buryo umuntu uri aho uwatabarutse ari abasha nawe gufatwa n’ikiniga bakumva ko kuba hari uwabavuyemo ari agahinda kazahorahO. Aba bagore bagiye baca mu bitangazamakuru bitandukanye birimo BBC n’ibindi.

Aba bagore bagize umwuga ibijyanye no kurira mu biriyo by’ababa babitabaje, ni akazi kabatunze. Mu gihe bamwe baba barira ku kiriyo kubera agahinda, abagize itsinda Tears is Money bo baba barimo kurira kubera bishyuwe. Umwe mu baherutse kuganira na France24 witwa Amina yavuze ko akazi kabo kamaze kumenyekana mu gihugu kandi bitoza cyane.

Amina, avuga ko bishakamo amarira bakivuruguta mu ivumvi bakarira bya nyabyo. Muri iri tsinda usangamo abagore bafite impano yo kurira, ntabwo bashobora gutabara aho bagize ibyago batishyuwe ahubwo bo bajya kurira igihe runaka bitewe n’uburyo amasezerano y’akazi babonye abivuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe!umugore ufite umubiri uhangana na SIDA akomeje gutangaza benshi.

Umugeni yaterejwe amagini ku munsi w’ubukwe bwe arasara, ibyo yakoze byababaje ababyeyi bose babyaye.