in

Erling Haaland ashobora kwitaba polisi y’i Manchester

Erling Braut Haaland rutahizamu wa Manchester City, ikipe isanzwe ikina Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza ashobora kwitaba polisi azira gukiresha telefone atwaye imodoka.

Erling Braut Haaland ukomeje kubica bigacika mu Burayi ashobora kuzitaba polisi yo mu mujyi wa Manchester nyuma y’uko yagaragaye atwaye imodoka akoresha na telefone.

Ikinyamakuru Goal.Com cyandika amakuru atandukanye ku mugabane w’Iburayi ,cyandika ko Erling Haaland ashobora kuzitaba polisi azira gutwara kandi arigukoresha telefone. Hashingiwe ku ifoto ikinyamakuru ‘The Sun’, cyashyize hanze igaragaza uy’umukinnyi ukinira Manchester City yari atwaye imodoka ukundi kuboko gufashe telefone.

Haaland ashobora kuzitaba polisi ya Manchester

Bivugwa ko iyo foto yafashwe ku itariki 15 Werurwe mu gace kitwa News Islington mu nzira zijya kuri Etihad Stadium, icyo gihe Haaland yajayaga gukina umukino wo kwishyura wa ⅛ cya Champions League na RB Leipzig.

Kugeza ubu Police yo mu gace ka Manchester yamaze kwemeza ko yatangiye gukurikirana uyu mukinnyi bitewe n’uko ibyo yakoze bitemewe, umuvugizi w’iyi police yagize ati “Ndemeza ko ayo mashusho tuyazi kandi twatangiye kuyakoraho iperereza”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yakoze agashya ihemba umukinnyi umwe rukumbi abandi bose umushahara barawutegereje amaso ahera mu kirere

Inzara iravuza ubuhuha mu ikipe ya Rayon Sports Kandi irimo gushaka igikombe cya Shampiyona