in

Cristiano yagaragaje agahinda kenshi mu butumwa yatanze bwakoze ku mitima ya benshi

Pele, Mbappe na Vinicius mu bavuze ku butumwa bwa Ronaldo buteye agahinda

Nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kiri kubera muri Qatar, Cristano Ronaldo yashyize ubutumwa hanze burimo agahinda bukora ku mitima ya bamwe mu bakomeye mu mupira w’amaguru ku isi, barimo na Muzehe Pele.

Ejo Saa kumi na 15 nibwo kizigenza Cristiano Ronaldo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga miliyoni 513, yashyize amarangamutima ye hanze nyuma y’uko Portugal isezerewe na Morocco iyitsinze igitego 1, mu mikino y’igikombe cy’isi.

Amwe mu magambo Cristiano yatangaje yagize ati”gutwarana igikombe cy’isi na Portugal byari intego z’inzozi zanjye. Kubw’amahirwe natwaye ibikombe byinshi mpuzamahanga birimo n’ibya Portugal, ariko gushyira izina ry’igihugu cyacu ku gasongero k’umupira w’amaguru ku isi byari inzozi zanjye”.

Mbappé yakoresheke Emoji imwe amuha ikamba, iya 2 iriho ibiganza bimushimira ndetse iya 3 yo iriho ikimenyetso kimugira umukinnyi w’igihanganjye w’ibihe byose. Kugeza ubu, ubutumwa bwa Mbappe bumaze gukundwa n’abantu barenga ibihumbi 600.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi nkuru ntigucike:Kigali umusore yasohowe mu bukwe bw’uwahoze ari umukunzi we atumva atabona kubera impamvu itangaje

Abafana ba Rayon Sports bahohoteye umunyamakuru bakeka ko ari umurozi wa Etincelles FC