in

Cristiano Ronaldo igitego yatsinze Ghana cyatumye aca uduhigo dutandukanye

Kuri munsi ejo kuwa Kane ikipe y’igihugu ya Portugal yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Ghana, uyu mukino waje kurangira Portugal itsinze Ghana ibitego 3-2, muri ibyo bitego Cristiano Ronaldo yaje gutsinda igitego kuri penariti cyatunguranye aca agahigo.

Iki gitego Ronaldo yatsinze, cyahise gituma aba umukinnyi wa mbere ubashije gukina ibikombe 5 by’Isi bikurikirana byose akabasha kubitsindamo ibitego dore ko kuva 2006 kugeza ubu buri nyuma y’imyaka 4 mu gikombe cy’isi abona igitego.

Muri ibi bitego byose Ronaldo yatsinze, byabonetse mu mikino y’amatsinda kuko nta gitego aratsinda mu mikino yo gukuranwamo. Igitego Ronaldo kandi yatsinze, cyabaye icya 118 atsindiye ikipe y’igihugu ya Portugal kandi kiba igitego cye cya 8 mu gikombe cy’isi.


Si ako gahigo gusa kuko Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere ukoze ikiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino kikaba kigufi kurusha abandi dore ko cyamaze iminota 2 ubwo yabazwaga ibijyanye na Manchester United maze ahita ahaguruka asiga aho abanyamakuru bamubazaga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Ben Moussa yaciye amazimwe ku bibaza niba azakomeza gutoza APR FC kandi Adil wamuzanye ashaka gucisha ikipe miliyoni 900

Umutoza Haringingo Francis yavuze amagambo akomeye ku mukinnyi w’Umunyarwanda bivugwa ko yazinutswe gukinira Rayon Sports