in

Cristiano ntagereranwa! Amagambo ya Mbappé ubwo yagereranyaga Cristiano Ronaldo na Messi

Klyian Mbappé ntiyemere ko Lionel Messi ari umukinnyi wa mbere ku isi.


Abakunzi ba ruhago bahora mu mpaka z’urudaca bamwe bavuga ko Lionel Messi ariwe mukinnyi wa mbere ku isi abandi bahamya ko Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi wa mbere ku isi kuva ruhago yabaho.izi mpaka z’urudaca hari n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bagenda bazishoramo ugasanga bamwe bemera ko Ronaldo ariwe wa mbere abandi Messi cyangwa inyabwenge zigahitamo kuruca zikarumira.
Kuru Klyian Mbappé we siko bimeze kuko amakuru yatanzwe n’umwe mu bakinnyi bakinanye muri Paris Saint Germaine yemeza ko kuva mu bwana bwa Mbappé yifaniraga kizigenza Cristiano Ronaldo.
Cristiano Ronaldo wagize Igikombe cy’Isi kibi ariko baracyemeza ko ariwe mukinnyi wa mbere ku isi

Abdou Diallo wahoze akinana na Mbappe muri Paris Saint-Germain ariko ubu akaba yaratijwe muri RB Leipzig, yabajijwe na Daily Mail uko Kylian Mbappe afata Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bakinana maze agira ati:

“Mbappe yakuze akunda Cristiano Ronaldo nta mpaka abibonamo kubera ko yivugira ko Cristiano Ronaldo ari we gihanganjye mu mupira w’amaguru yakuze abona ndetse no kugeza ubu akaba ari we ukiri umwami wa ruhago ndetse anakunda kuvuga ko Cristiano Ronaldo adakorwaho”.

Kylian Mbappé araba ahanganye na Messi

Klyian Mbappé araba ahanganye na Messi ku mukino wanyuma w’igikombe cy’isi uyu mwaka ubwo Argentina iza kuba icakirane n’Ubufaransa.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yari mwiza kuva na kera burya! Miss Igisabo yerekanye ifoto yo mu bwana bwe

Urukundo rukomeje kugurumana hagati y’umukinnyi wakiniye Amavubi n’umufasha we (video)