in

Byose hanze: ibyo mutamenye ku kiganiro Dj Adams yahanganiyemo na Tom Close (Video)

Imyaka icumi irashize abantu bumvise uguterana amagambo gukomeye hagati ya DJ Adamz na Tom Close bateraniye amagambo kuri micro za City Radio, ni inkuru ibarwa ukwinshi ku buryo hari n’abayikabiriza wayumva ukaba wakwibwira ko ari filime yari iri kuhakinirwa.

Nyuma y’imyaka icumi ibi bibaye, DJ Adamz yashyize avuga ukuri kw’ibyabereye muri studio mu 2011 ubwo yagiranaga ikibazo na Tom Close.

Benshi mu babara iyi nkuru, bakunze guhamya ko Tom Close yinjiranye mu kiganiro Dj Adamz agahita afata micro akanyomoza ibyari biri kumuvugwaho ko yigana indirimbo z’abandi.

Mu kiganiro ‘Les Hommes d’Affaires’ gitambuka kuri Vision FM, DJ Adamz yavuze ko iyi nkuru yakuririjwe, bamwe bagendera ku kinyoma bayihimbamo ibitarigeze bibaho.

Ntabwo Tom Close yinjiye mu kiganiro ku ngufu

DJ Adamz yavuze ko yari mu kiganiro ‘The Red-Hot Friday Night’ cyabaga buri wa Gatanu mu masaha y’igicuku, ari kumwe n’abatumirwa batatu aribo P Fla, Kamichi na Inspector Lewis.

Hari hagezweho kunenga indirimbo z’abahanzi babaga biganye iz’abandi bo hanze, ikiganiro kigeze aharyoshye P Fla ashoza intambara yavuyemo kuza kwa Tom Close mu kiganiro atatumiwemo.

Ubwo bari muri iki kiganiro, bitewe n’uko byari nyuma y’iminsi mike Tom Close atwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, P Fla yatanze igitekerezo agira ati “Njye ndamutse ndiwe (Tom Close) nasiba indirimbo zanjye zose ndetse n’igihembo nkagisubiza ngatangira umuziki bundi bushya.”

Ibi yabiterwaga n’uko byavugwaga ko Tom Close yashishuraga (yiganaga indirimbo z’abandi).

DJ Adamz yavuze ko aya magambo yababaje cyane Tom Close n’abo bari kumwe ahita ajya kuri radiyo shishi itabona yifuza kuvuguruza ibyavugwaga.

DJ Adamz yagize ati “Bageze hasi y’aho nakoreraga barampamagara, bambwira ko baje kuri radiyo, nahise nishimira ko uwavugwaga ko nta ndirimbo afite agiye kuza kuganira n’ababivuze, ntacyo nigeze mbwira ba P Fla ahubwo narahagurutse njya kwakira Tom Close n’itsinda ryari rimuherekeje.”

Bitewe n’uburyo imiryango ya radiyo yafungukaga, DJ Adamz avuga ko byari bigoye ko Tom Close abasha kwikingurira ku buryo yari kugwa hejuru abari muri studio.

DJ Adamz avuga ko kugira ngo ugere muri studio za City Radio, byasabaga ko uca ku miryango itatu kandi iyo ataba we wayifunguye nta wundi wari kubikora kuko yafungurwaga n’abakozi ba radiyo gusa.

DJ Adamz avuga ko icyo gihe nta mbaraga zabayeho ahubwo Tom Close n’ikipe yari imuherekeje basabye umwanya mu kiganiro barawuhabwa.

Uyu munyamakuru ariko kandi avuga ko iyo biza gusaba ko bashyamirana bitari gushoboka kuko inzu bakoreragamo yari ifite uburinzi kubera ko yanakoreragamo banki ebyiri zicungiwe umutekano.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mwana w’igitangaza mwakunze ubwiriza kurusha abantu bakuru atunguwe ku isabukuru ye y’amavuko.

Nyuma y’imyaka umunani bubatse izina mu Rwanda itsinda rya Charly na Nina ryasenyutse burundu.