in

Burundi: Abantu bagurishije utwabo bajya gusanganira Yezu ku musozi.

Abantu 20 barimo imiryango y’abagore 4, abagabo 5, n’abana 11 bagurishije ibyabo byose bajya gusanganira Yesu kuko bari bafite amakuru ko habura ukwezi ngo agere ku musozi berekejeho.

Iyi miryango yafashe urugendo yerekeza ku musozi wa Nyagatare uherereye muri komini Musigati mu Ntara ya Bubanza mugihugu cy’i Burundi.

Iyi miryango yafashe urugendo yerekeza ku musozi wa Nyagatare
Mu nkuru dukesha, ikinyamakuru Jimbere cyandikirwa i Burundi, bavugako aba bantu bagurishije utwabo twose, harimo amazu n’amasambu ndetse n’ibikoresho byose byo mu nzu bari basanzwe batunze, bakavugako berekeje kuri uyu musozi gusanganira Yesu.

Iyi miryango yose isanzwe isengera mu idini ry’abadiventisite b’umunsi wa Karindwi, bagiye bavugako bari bafite amakuru yuko habura Ukwezi ngo Yesu agere kuri uyu musozi.

Aba bantu basize bavuzeko batazagaruka kuko biteguye kujyana na Yesu mu ijuru kuko afite ibyicaro yabateguriye birenze kure aho bari basanzwe batuye.

Ukwezi kurashize, abagize iyi miryango ntanumwe uragaruka ndetse abaturanyi n’ubuyobozi bwaho bari batuye nta makuru yabo baheruka.

Aba baturage bari basanzwe batuye ahitwa Mudubugu muri komine Gihanga, umukuru waho yakoresheje inama asaba abaguze ibyabo baturage ko bitegura kuzabisubiza mugihe abo bantu baba bagarutse nubwo ntawe uzi aho baherereye ubu.

Yagize ati “Nakoresheje inama abaguze ibintu byiyo miryango ko batabikoresha ahubwo bakitegura kuba babisubiza mugihe baba bagarutse nubwo hashize ukwezi ntawe uzi amakuru yaho baherereye.”

Agace aba bantu bari basanzwe batuyemo ni agace kiganjemo abadivantisite bemerako, igihe Yesu yagombaga kugarukira cyageze, buriwe akaba ahora yiteguye ko isaha n’isaha Yesu ashobora kubageraho abatunguye, ari nayo mpamvu ngo aba babonye amakuru ko Yesu ageze kuri uwo musozi bajya kumusanganira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yafashwe n’irari ubwo ikipe ye yatsindaga maze asomagurira umugore we imbere y’imbaga

Zirahenze cyane bitangaje: urutonde rw’indaya zinjiza akayabo kurusha izindi zose ku isi.