in

Bruce Melodie ageze mu mihanda ya Kigali -Amafoto

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yakubutse muri Amerika aho yakiriwe n’umuryango we.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 05 Mutarama ahagana saa munani 30 nibwo umuhanzi Bruce Melodie yasesekaye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe avuye  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye gukora ibitaramo bibiri bikomeye birimo icyo yahuriyemo n’umunya-Jamaica, Shaggy cya iHeartRadio jingle ball.
Ni ibitaramo yagiye gukora avuye i Kigali ku wa 11 Ukuboza 2023 nyuma y’uko yari yagarutse mu Rwanda kugirango ataramane n’abakunzi b’umuziki we mu gitaramo cya  Move Afrika  cyatumiwemo Kendrick Lamar na Zuchu, cyabaye tariki  06 Ukuboza 2023 muri BK Arena.
Ibi bitaramo bibiri yari agiye gukora bikaba  hari  icyo yahuriyemo na Shaggy cya iHeartRadio jingle ball cyabereye i Dallas ndetse n’icye  bwite yakoreye muri Portland Maine amatike ya VIP agashira rugikubita.
Bruce Melodie yagarukanye n’umushoramari Coach Gael wari wamwakiriye muri Amerika.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bahasanze umuryango wa Bruce Melodie aribo umugore we Katerina, abana babo b’abakobwa Britah na Ayana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Moussa Esenu utazakomezanya na Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe itajya ivuga rumwe na Gikundiro hano mu Rwanda

Hagati ya APR FC na AS Kigali harimo ikipe itazakomeza! Uko amakipe azacakirana muri 1/8 mu mukino y’igikombe cy’Amahoro