in

Basore mwirinde! Dore ibizakwereka ko umugore ashaka kukubera Sugar Mummy, bitume umwirinda

Ni ibintu biba bitangaje cyane, ndetse ushobora kubibona ukagirango ni ibintu bisanzwe, ndetse iyo utabyirinze ushobora gusanga byakugejeje ku rundi rwego.

Umugore wese ushaka kukubera Sugar Mummy akenshi aba akurusha amafaranga yewe akenshi akunze kuba akuruta, dore rero bimwe mu bimenyetso bizaguhamiriza ko agufiteho gahunda.

1. Umugore ukwitaho cyane atari Mama wawe cyangwa Nyoko wanyu.

2. Umugore ukunda kuguha impano za hato na hato kandi ntacyo wamukoreye.

3. Umugore ukunda ko muganira ibiganiro by’abakuze cyane. (iyo muri kuganira aba akugaragariza ko atariyo ngingo ashaka kugushaho, gusa byanze bikunze iyo ageze kuri iyo ngingo ntaba ashaka ko muyivaho ).

4. Umugore ukunda kukwiyegereza cyane mu bintu byose akora, kabone niyo yaba ari umugore wa Nyokorome cya wa Mukuru wawe.

5. Umugore ugushyigikira mu mafuti yawe, kandi nta nyungu abifitemo.

6. Umugore buri gihe ukuvugisha agusekera, akubwira mu ijwi rituje ryo kukureshya, kandi adasanzwe abikorera abandi.

7. Umugore uba seriye ku bandi bantu bose ariko wowe yakugeraho akamera nkaho abuze ubwenge.

8. Umugore ukunda ko umuhobera kenshi kandi ntacyo mupfana, utari n’umugabo we.

9. Umugore ukunda kuguha amafaranga wajya kuyamusubiza akakubwira ko nta kibazo cyayo afite.

10. Iyo umugore acuruza akajya yemera ko urya ukananywa icyo ushaka mu iduka rye atakwishyuje, ujye umenya ko ntakindi kimugenza.

11. Hari igihe uba uri inshuti n’abana mungana, ariko ukazasanga warabaye inshuti na Nyina kubarusha kandi aribo mwamenyanye mbere,  akenshi aho naho hava ibidateganyijwe.

12. Kenshi aba bagore iyo muri mu bantu baba batakwereka ko bakwitayeho, ariko bagakora ibishoboka byose bakakuvugisha abandi batabizi.

Hari n’ibindi bimenyetso byinshi bishobira kubikwereka, ibyo rero n’ubibona wa musore we uzahunge, kuko SIDA ntipimishwa ijijo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikora utuntu twayo yiturije ! Gikundiro yacunze abandi bose barangaye ijya kurobanura umwiza muri shampiona ya Uganda

KNC yafunguye boot y’imodoka atungurwa no kubonamo Pacson! Ubuhamya bw’umuraperi Pacson wari warabaswe n’ibiyobyabwenge aza guhura na KNC mu buryo butangaje birangira amuhinduriye ubuzima – VIDEWO