in

Babaye nk’akubiswe n’inkuba: Umuraperi Lil Wayne yataye abafana be mu gitaramo kitarangiye kubera impamvu ikomeye

Umuraperi ukomeye cyane ku Isi Lil Wayne ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasize abafana mu gitaramo nyuma yo kubona ko batamwishimiye nk’uko yabishakaga.

Dwayne Carter Jr wamamaye ku izina rya Lil Wayne yivumbuye asiga abafana mu gitaramo kubera ko yabonaga batamwishimiye nk’uko yabishakaga gusa icyateye abafana ibi n’uko uyu muhanzi yari yakerewe kugeraho igitaramo cyari kubera kandi yahagera agatarama iminota micye cyane ubundi agashyiraho umuhanzi 2 Chainz utari mu bahanzi bari bateganyijwe.

Nyuma y’uko umuraperi Lil Wayne abonye ko abafana batamwishimiye yahisemo guhagarika umusore witwa 2 Chainz yari yazanye mu buryo butunguranye maze ashimira abafana arangije atereka hasi mikoro ari gendera.

Abafana bagize ngo n’urwenya bakomeza gutegereza ngo barebe ko agaruka gusa baraheba nabo bafata umwanzuro wo kugenda nyuma yo kubona ko Lil Wayne yabikoze akomeje akaba ari bintu bitashimije abakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo ndetse hari nabavuze ko batazongera kwitabira ibitaramo by’uyu muhanzi.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akabo kashobotse: Umugabo yanze gutanga iposho umugore nawe amuhimisha ikintu giteye isoni ku bagabo (video)

Nta kintu na kimwe yarazi: Umwarimu wigishije Diamond Platunmz icyongereza yatangaje ibintu bisa nk’ibitangaje yahuye nabyo ubwo yabonaga akazi ko kwigisha uyu muhanzi