in

Axel Rugangura yongeye gusembura abafana ba Rayon Sports mbere yuko ikipe yobo ikina na Kiyovu Sports

Umunyamakuru wa radio Rwanda Axel Rugangura ukora ikigaro Urubuga Rw’imikino, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo yongeye gusembuye abafana b’ikipe ya Rayon Sports bitewe n’amagambo yatangaje.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Ohhhh Rayon ndababaye kuba ngiye kuraza hafi igice cyose cy’abanyarwanda mubababaye.
Mutwihanganire ko umukino urangira iri ibitego 3:0″ aha yabwiraga ikipe ya Rayon Sports igiye gukina n’ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu munsi saa 18:30 ku itara i Nyamirambo.

Gusembura abafana ba Rayon Sports si ubwambere Axel abikoze kuko mu cyumweru gishize ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Sunrise Igitego kimwe ku busa maze ku mbuga nkoranyambaga Rayon Sports ikerekana abakobwa bambaye imyambara y’ikipe yayo, uyu Axel yahise ababwira ati ” Porotokole yo muyikore ariko atatu ya Kiyovu Sports yo muyibagirwe.”

Amagambo Axel yatangaje uyu munsi yatumye abafana ba Rayon Sports bazamura amarangamutima maze bamuviraho inda imwe.

Dore amwe mu magambo bamubwiye aho hasi…

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Carlos Aros Ferrer utoza Amavubi yahamagaye abakinnyi bitegura imikino ya gicuti

Live! Kiyovu Sport FC vs Rayon Sports FC #PNL 2022-2023