in

Apple yaciwe akayabo kubera guhangika phone zapfuye

Uruganda rwa Apple rwaciwe miliyoni 19 z’amadolari kubera kugurisha telefoni zo mu bwoko bwa iPhones muri Brésil zidafite ‘chargeur’ zifasha mu kongeramo umuriro dore ko nacyo ari ikiranga ko phone ari nzima koko.

Nubwo Apple yatsimbaraye ikemeza ko kohereza telefoni zitari kumwe na Chargeur bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, urukiko rwo muri Brésil rusanga atari ko bimeze ahubwo uru ruganda rwari rugamije guhatira abakiriya kugura ‘chargeur’, zari zarajyanywe mbere muri iki gihugu.

Si ubwa mbere Apple ihawe ibihano n’ubutabera muri Brésil kubera kugurisha telefoni zitari kumwe na Chargeur zazo. Muri Werurwe umwaka ushize yaciwe miliyoni ebyiri z’amadolari kuko telefoni za iPhone 12 zitari zizifite.

Muri Nzeri urukiko rwo muri Brazil rwategetse Apple guhagarika kugurisha iPhones muri iki gihugu kubera impamvu nk’iyi, ruyifatira ibihano by’amande angana na miliyoni 2.3 z’amadolari.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusaruro wa Apr volleyball club mu mikino ya Nyerere international championship 2022(Kenya)

Chris Eazy yazanye Inana Bruce Melodie ayikubita Ikinyafu; Udushya mu gitaramo cy’urubyiruko (Amafoto)