in

Umusaruro wa Apr volleyball club mu mikino ya Nyerere international championship 2022(Kenya)

Imikino ya volleyball yaberaga mu gihugu cya Kenya mu irushanwa ryo kwibuka Nyerere, Nyerere international championship 2022 yaraye isojwe amakipe yo muri Kenya ariyo yihariye ibikombe byose haba mu kiciro cy’abagabo ndetse n’abari n’abategarugori.

Apr vc na Apr women vc niyo makipe yari ahagarariye u Rwanda bikaba byarangiye atsindiwe Ku mikino ya nyuma (final). Muri kimwe cya kabiri 1/2 bombi bari basezereye amakipe akomoka mu gihugu cya Tanzaniya aho mu bari n’abategarugori Apr women vc yasezereye jeshstars iyitsinze amaseti 3-0, Nina ko kandi basaza babo nabo bari basezereye pentagon Kumaseti 3-0.

Mu mikino ya nyuma nibyaje kubakundira kubera ko byarangiye bombi batsinzwe n’amakipe yo muri Kenya. Apr men vc yatsinzwe na GCU amaseti 3-1 naho Apr women vc itsindwa na DCI amaseti 3-0.

Muri rusange abanyakenya batwaye ibikombe byombi mu bagabo no mubagore. Apr byumwihariko iy’abari n’abategarugori yari yitezwe ko hari igikomeye yakora gusa ntibyakunze.

Ibi rero bikaba bigomba gusigira isomo rikomeye volleyball yo mu Rwanda ryo kwitegura birushijeho, kubera ko Kenya yo yamaze kutwereka ko muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba ariyo iyoboye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harahiye; Vava wamamaye nka Dore Imbogo ateye indobo Yaka Mwana wamusabaga ko babana ubuziraherezo

Apple yaciwe akayabo kubera guhangika phone zapfuye