in

Chris Eazy yazanye Inana Bruce Melodie ayikubita Ikinyafu; Udushya mu gitaramo cy’urubyiruko (Amafoto)

Patoranking yaririmbye anezeza abafana be n’abakunzi b’umuziki we bitabiriye mu gitaramo cyahurije hamwe urubyiruko rubarirwa mu bihumbi icyenda rwitabiriye inama ya ‘YouthConnekt Africa ibera i Kigali mu Rwanda.

Chriss Eazy umwe mu baririmbye muri iki gitaramo yeretswe urukundo mu gitaramo ‘Made in Africa Delegates’ Concert’ ubwo yaririmbaga indirimbo ze zirimo ‘Inana’, ‘Amashu’ n’izindi.

Iki ni kimwe mu bitaramo bikomeye uyu muhanzi aririmbye kuva yakwinjira mu muziki.

Umuhanzikazi Ariel Wayz yagaragaje ko imyaka itatu ishize ari mu muziki, ashyigikiwe mu buryo bukomeye. Aririmba nyinshi mu ndirimbo ze ziri kuri Extended Play (EP) aherutse gusohora.

Yanaririmbye ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza. Ni mu gitaramo ‘Made Africa Delegates’ Concert’ cyabereye mu Intare Conference Arena

Bruce Melodie yasendereje ibyishimo by’abitabiriye igitaramo ‘Made in Africa Delegates’ Concert’ cyabereye mu Intare Conference Arena.

Yaririmbye anyuzamo agasuhuza abakunzi be, akababaza niba bakunda ‘imiziki itwika’. Yaririmbye indirimbo nka ‘Ikinya’, Akinyuma’, ‘Henzapu’ n’izindi.

AMAFOTO:

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Apple yaciwe akayabo kubera guhangika phone zapfuye

Dj Khaled yongeye gukora amateka yo guhuza abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe.