in

Arteta aratangaza ko burya atari buno ngo nta kujenjeka kugihari

Ubwo yabazwaga ku mipangu y`I kipe ya Arsenal ku isoko n`igurisha rya abakinnyi, muri iy mpeshyi umutoza w`umunya Esipanye Mikel Arteta, yatangaje ko nta ntege nke zigomba kurangwa muri iyi kipe.

13,953 Arsenal Press Conference Stock Photos, High-Res ...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, umutoza mukuru wa Arsenal Mikel Arteta, ubwo yaganiraga n`itangazamakuru yavuze ko ashaka kubaka ikipe itajegajega, kandi ko batiteguye kugira umukinnyi n`umwe ufite intege nke ku mwanya akinaho.

Arsenal press conference LIVE: Mikel Arteta on Bournemouth ...

Uyu mutoza mu magambo yuzuye icyizere cyinshi yagize ati “hazabaho urujya n`uruza ku isoko cyane, hari benshi bazinjira ndetse hari benshi bazasohoka mu ikipe”. Yakomeje agira ati “haracyari kare cyane, nitubona dushobora gukomeza kubaka ikipe tuzabikora, ntidushaka kugira umukinnyi n`umwe w`umunyantege nke”.

Manchester City win the Premier League: Trophy presentation ...

Twabibutsa ko umwaka ushize w`imikino Arsenal yatwawe igikombe  cya shampiyona na Manchester City ku maherere, kubera kugira abakinnyi bake ndetse n`abasimbura, bakaba bari bari ku rwego rwo hasi, akaba ariyo mpamvu ikomeje kwiyubaka bikomeye.

Written by Mucyo Patience

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikiganza cye cyari cyuzuyeho ibipfuko: Abageni bari mu modoka yakoreye impanuka ikomeye cyane i Nyamasheke batunguranye -AMAFOTO

Ngororero: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa udupfunyika twinshi tw’urumogi