in

Aragisha inama: Yakundanye n’umusore ataziko yataye umugore we baza gushwana none ngo arashaka ko babana| Akore iki?

 

Muraho, ndi umukobwa nkaba naraje guhura n’umusore kubera akazi ,aho twakoreraga niho twahuriye aza kunsaba ko twakundana nanjye ndamwemerera mukunda cyane pee…gusa hashize amezi dukundana naje kumva amakuru ko yatandukanye n’umugore kandi njye sinari mbizi,naje kubimubaza arabyemera ambwira ko aribyo koko ariko mubajije impamvu atabimbwiye mbere hose yahise arakara ngo ubwo njye kubibaza abo babimbwiye kuko nibo nateze amatwi ngo bakajya kumbwira amakuru yiwe,yahise ambwira ngo kwanza ntakinkunda ngo dutandukane,namusabye imbabazi ariko yanze kunyumva narababaye kuko naramukundaga pee ariko ubu nari naragerageje kumwikuramo nubwo nkimukunda,ejo bundi yaraje ansaba imbabazi ngo mubabarire ngo arankunda ngo ahubwo arifuza ko tubana,ubu hari hashize amezi 2 kuva yankatira…ubu ndimo kwibaza ese mwemereye ko agaruka mubuzima bwanjye ntazongera kumbabaza koko?

mungire inama pee

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bahawe urukingo rwa Covid-19 babujijwe gutera akabariro

Anita Pendo, Dj Bissosso na Gitego bakoze ikiganiro bambaye imyenda yo kwa Muganga n’udupfukamunwa (Amafoto)