in

Aracyari umu-Rayon ku mutima! Ubutumwa rutahizamu Leander Essombe Onana yageneye Youssef Rharb bwerekanye ko agikunda Murera

Rutahizamu Leander Willy Essombe Onana wakiniraga Rayon Sports gusa akaza kugurwa n’ikipe ya Simba Sc yo muri Tanzania, yaje kugaragaza ko iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru ikimuri ku mutima.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Onana yasangije abamukurikira ifoto ye ari kumwe na Youssef Rharb maze aherekezaho amagambo amuha ikaze muri Rayon Sports.

Yagize ati “Muvandimwe ndakwifuriza kuzagira umwaka w’imikino mwiza ndetse byose bizakugendekera neza, turi kumwe Youssef Rharb”

Youssef Rharb ukomoka muri Morocco, aje mu Rayon Sports ubugira kabiri kubera ko muri 2022 nabwo yari ayirimo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Disi niko ahora! Gloria Mukamabano yifashishije amafoto yongeye kugaragaraza icyo abantu bamukundira -AMAFOTO

“Iyi mpamvu ayihuriyeho n’abasore benshi b’ikigali banze gushaka abagore” Umuhanzi Drake ukunzwe n’abatari bake yavuze impamvu adashaka umugore kandi afite imyaka nk’iyikiyoni