in

APR FC yaba yatinye kuzandagazwa na Rayon Sports? APR FC ntizakina igikombe cy’amahoro

Ikipe zizakina igikombe cy’amahoro mu bagabo ndetse no mu makipe y’abagore yamaze kwiyandikisha ariko ikipe ya APR FC y’abagore ntabwo izagikina.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo kwiyandikisha ku makipe yose ashaka gukina igikombe cy’amahoro byagombaga kuba birangiye. Amakipe yose akina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda mu bagabo yariyandikishije ndetse n’amakipe akina icyiciro cya Kabiri mu bagabo.

Amakuru twamenye ni uko mu makipe y’abagore, amakipe yose akina icyiciro cya mbere n’icya kabiri yamaze kwiyandikisha kugirango azakine iki gikombe cy’amahoro ariko ikipe ya APR FC y’abagore ntabwo izakina iki gikombe.

Ntabwo haramenyekana impamvu nyamukuru yatumye iyi kipe y’abari n’abategarugori ya APR FC itazitabira iki gikombe cy’amahoro. Harimo kwibazwa niba iyi kipe irimo kwitegura cyane kugirango izatware igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore cyangwa se niba ari uko yabuze ibihumbi 100 byo kwiyandikisha kandi iyi kipe iri muzifite agatubutse hano mu Rwanda.

Abakurikirana imikino y’abari n’abategarugori y’icyiciro cya kabiri bemeza ko APR FC na Rayon Sports arizo kipe zikomeye cyane usibye ko Rayon Sports bemeza ko ariyo yiteguye cyane ukurikije uko yagendaga itsinda bakavuga ko kuba APR FC yari buzahure n’iyi kipe yatinye kuba yazandagazwa mu buryo busebetse.

Ibi bije mu gihe igikombe cy’amahoro kizatangira tariki 7 gashyantare 2023, gusa ntiharatangazwa uko amakipe azagenda ahura bivuze ko ntibitangazwa tuzabibamenyesha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Ikibuye cya Asteroid 2023 BU kizanyura ku isi kuwa gatanu tariki 27 Mutarama 2023

Kuwa gatanu ku isi yacu hazanyura ikintu giteye ubwoba

Akomeje kubakora mu bwonko! Lionel Messi utegerejwe n’ab’i Paris yagaragaye yibereye mu rubura n’umuryango we _AMAFOTO