in

Anita Pendo yagize icyo avuga ku kabaruwa kuzuyemo imitoma y’urukundo yandikiwe n’umufana we

Umunyamakuru Anita Pendo wamamaye cyane hano mu Rwanda mu biganiro bitandukanye birimo cyane cyane iby’imyidagaduro, yakozwe ku mutima n’akabaruwa k’urukundo yandikiwe n’umufana we witwa Ingabire wakoresheje imitoma myinshi akanamubwira ko amukunda cyane. Ni nyuma yuko Anita Pendo ashyize hanze ibaruwa Ingabire yamwandikiye.

Nubwo bidasomeka neza gusa muri iyi baruwa, Ingabire yagarutse ku kubwira Pendo ko ari umwamikazi uhagarariye abeza bose, ko amukunda cyane ndetse yanasoje amubwira ko ariwe munyamakuru wa mbere kuri uyu mubumbe w’isi.

Nyuma yo gusoma aka kabaruwa, Anita Pendo yatangaje amagambo agira ati « Ingabire Gift arakoze nukuri, nanjye Imana izamfashe duhure 🙏🏽❤️ @ingabire355 ».

Anita Pendo yakozwe ku mutima n’akabaruwa yandikiwe na Ingabire

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu baguye mu kantu babonye umupasiteri wabigishaga kwiyambaza Imana ikabarinda afite imbunda mu nzu ye.

#Cristiano Ronaldo wasezerewe muri #EURO2020  yagaragaye arimo kuryoshya n’umuryango we