in

Amashusho ya Miss Mutesi Jolly arimo abyina injyaruwa akomeje kugarukwaho nyuma y’uko uyu mukobwa akoze ubukangurambaga bwa ‘Tunywe Less’ – VIDEWO

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yatangaje amagambo akangurira urubyiruko kutijandika mu kunywa inzoga nyinshi, ubukangurambaga bwa ‘Tunywe Less’.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Jolly yagize ati “Rubyiruko rugenzi rwanjye, urugamba rwiterambere ry’igihugu cyacu rukeneye, ko tururwana turi sober enough. kugirango tugere aho u Rwanda rwifuza kugera, dukeneye kuvoma no kwigira ku ndagagaciro z’inkotanyi zitanze zitizigama.

Ntaho rwose inkotanyi zirara pilipili na Boho, ntabwo uru rugamba tuzarurwana ngo bikunde.”

Aya magambo yakurikiwe n’amashusho y’uyu mukobwa amugaragaza arimo abyina imbyono zo muri Congo zizwi nk’Injyaruwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamubikiye APR FC! Umukinnyi wa Rayon Sports wari uyifatiye runini, yabikiwe umukino wa APR FC bitwaje imvune

RIB yunze mu rya Mutesi Jolly uri gushyirwa mu majwi yo kugambanira Prince Kid bakamukatira imyaka 5