Umuhanzi ukomeye cyane Niyo Bosco wakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo nyinshi yatangiye umwaka asinya amasezerano y’imyaka itatu n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Sunday Entertainment.
Ku itariki 8 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco yemeranyije na Sunday Entertainment gushora imari mu bikorwa bye by’umuziki, kubimenyekanisha, kumukorera buri kimwe gisabwa kugira ngo impano ye ikomeze kumenyekana n’ibindi.
Nk’umuhanzi, asabwa gukora ibishoboka byose afatanyije na Sunday Entertaiment kugira ngo ibihangano bakora bicengere ku isoko ry’umuziki, kandi abe umuhanzi Mpuzamahanga nk’inzozi yakuranye kuva mu myaka ine ishize yinjiye mu muziki.