in ,

Miss Uwase Muyango yatangaje ikintu cyatangaje benshi aheruka gukora atabanje kubwira umugabo we Kimenyi Yves

Miss Uwase Muyango umaze kuba ikimenyabose kumbuga nkoranyambaga yatangaje ko aheruka gutanga amafaranga atari macye atabanje kubibwira Kimenyi Yves.

Tariki ya 24 Ugushyingo 2022, habaye igitaramo cya Vestine na Dorcas bamurika Album yabo ya mbere bahaye izina rya Nahawe Ijambo, iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu ngeri zose, benshi bagura iyi Album amafaranga atari make bitewe n’ibyishimo buri umwe yagize.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo na Miss Muyango, aza no gutanga ibihumbi 500 yaguze iyi album akurikira abandi barimo Coach Gael, Umutesi Jolly ndetse n’abandi benshi bishimiye ibihangano by’aba bana babakobwa baterwa inkunga na Murindahabi Irene.

Muyango mu ijoro rya cyeye ubwo yakirwaga k’umugaragaro nk’umukozi mushya wa Isibo Tv, yatangaje ko ajya gutanga aya mafaranga ntakintu yari yabivuganyeho na Kimenyi Yves usanzwe ari umugabo we ahubwo nawe yabyumvise nkuko abandi bose bumvise ko yayatanze nkandi ko ntacyo byamutwaye.

Miss Uwase Muyango agiye gutangira urugendo rushya nk’umunyamakuru wa Isibo TV, aho agiye gusimbura Bianca uheruka gusezera mu kiganiro Take Over yakoraga guhera saa munani n’igice we na MC Buryohe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akazi nibwo gatangiye, Niyo Bosco mw’isura nshya ya 2023 ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Sunday Entertainment

Akamwenyu kari kose kuri Chris Brown wizihizaga isabukuru y’umukobwa we na Diamond Brown