in

Aho kwishimira insinzi igipfutsi cyendaga kuvuza ubuhuha! Mu rwambariro rw’ikipe ya Rayon Sports abakinnyi bashwanye benda kurwana kandi batsinze

Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC, hari bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bashwanye hagati ubwabo, biturutse ku muzamu Hategekimana Bonheur watangiye ubwira nabi bagenzi be.

Ubwo ikipe ya Police FC yari imaze kubushyura igitego cya mbere, umuzamu Bonheur wa Rayon Sports yabwiye nabi Mucyo Didier amushinja guhagarara nabi mu kibuga bigatuma bamunyuraho maze batsindwa igitego.

Didier nawe yahise amusubiza ko ahubwo ariwe wari uhagaze nabi mu izamu, nuko bakomeza kutumvukana, kugeza ubwo Bonheur yongeye kwibasira Ganijuru Elie.

Umukino urangiye, Bonheur na Didier bakomeje gushwana maze bigera aho Didier ashaka kujya mu rwambariro asize bagenzi be bari bagiye gushimira abafana.

Kubera ko muri Rayon Sports, umukinnyi utagiye gushimira abafana ahanwa, Didier yahise agaruka gusa atishimye. Bageze mu rwambariro, bashatse guterana ingumi maze bagenzi babo baba barahagobotse harimo na kapiteni Rwatubyaye Abdul.

Ubwo Bonheur yahise abonerana Rwatubyaye, maze amubwira ko nawe ubwe nta miyoborere ye mu kibuga, maze Rwatubyaye mu mbaraga ze z’ibigango yumva yakubita ingumi uyu Bonheur.

Ubwo abandi bakinnyi harimo na ba Luvumbu, bahise bavira inda imwe kuri Bonheur maze bamubwira kugabanya amagambo cyangwase agakubitwa kubera ko yari yabazonze bose.

Ubwo Bonheur abanye ko bose nta numwe uri kumuvuga neza, ubwo yahise asoka mu rwambariro maze ataha wenyine asiga bagenzi be aho.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ashobora kuba atera ibironda: Onana wabatijwe amazina y’umunyamideli Shaddy Boo ari gutsinda ubutitsa

Ubuse ni isaha itaragera? Umusore warugiye gupfa yishwe n’impanuka yatabawe na Malaika(Videwo)