in

AS Muhanga yagejeje ibirego si musiga muri FERWAFA irega Espoir FC

Ikipe ya AS Muhanga yamaze gutanga ikirego mw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” iri regera ikipe ya Espoir FC.

Ikipe ya AS Muhanga yareze ikipe ya Espoir FC iyishinja gukinisha abakinnyi benshi barenga umubare wagenwe doreko ivuga ko ikipe ya Espoir FC yakoresheje abakinnyi 34 aho kuba 30 nk’uko bijyenwe ndetse no gukinisha umukinnyi ufite ibyangobwa binyuranye ngo kuko afite imyirondoro irenze umwe.

uyu mukinnyi ikipe ya AS Muhanga uvuga ni uwitwa Christian Watanga Milembe ukomoka mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) aho yagaragaye mu mukino ikipe ya Espoir FC yatsindagamo ikipe ya Ivoire Olympic maze igahita ikatisha itike yo gukina Imikino ya kamarampaka (Play offs).

uyu mukinnyi rero ikipe ya AS Muhanga ivuga ko muri TMS hagaragaramo ibyirondoro ye ibiri kandi itandukanye aho mu mw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” akoresha Christian Watanga Milembe kandi bikaba kugeza Tariki 11 Gicurasi 2024 yari atari yemerewe gukina.

AS Muhanga ikomeza ivuga ko uyu mukinnyi mu myirondoro ya FIFA yerekanwa mw’ikipe y’abato ba Espoir FC batarengeje imyaka 20 kandi we akaba ayirengeje ibi ikaba ariyo mpamvu ki mazina ye mu mukino baheruka gukina banditse amazina ye gutya Christian Watanga M. maze bahina izina rye rya gatatu.

ikipe ya AS Muhanga yasoje mu cyiciro cya kabiri mw’itsinda B ari iya gatatu ufite amanota 55 urushwa na Espoir FC amanota 2 gusa kuko yo ifite 57 ikatisha na Vision FC ya mbere 5 kuko yo ifite 62 bivuze ko ikipe ya Espoir FC ihamwe n’ibi birego igakugurwaho amanota nk’uko mw’ibaruwa AS Muhanga yabigaragaje ko aricyo yifuza iyi kipe yo mu karere la Muhanga yahita ijya mu mikino ya Kamarampaka (Play offs).

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Gorilla Fc yasabye ubuyobozi bw’ikipe kugura abakinnyi babiri b’ibikomerezwa muri shampiyona y’u Rwanda, ikipe irabyanga ahita yigendera

Abasore bakomeje kwiyahura kubera abakobwa