in

Muri iki gitondo Meddy abyutse atera imitoma umugore we

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram umuhanzi Meddy Ngabo umaze kwiyegurira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatomagije umugore we, amushimira kuba ari umuntu udasanzwe mu buzima bwe.

Meddy yagize ati “Mugore wange wingezi cyane,   warakoze gutuma inzu yacu ihinduka mu rugo heza !,  warakoze kuba umugore mwiza kandi ukambera inshuti magara !, warakoze kuba mama mwiza w’igikomangomakazi cyange!, warakoze kuba umugenzuzi n’umunyamabanga mwiza (best accountant) !, warakoze kuba uri umunyesuku kandi no mu gukora ibindi ukaba wihariye !. ikintu kingenzi cyane nkushimira ni uko uri umugore uzi kandi ukunda Imana !.    Nkukunda byimazeyo kandi by’iteka ryose mwamikazi wange Mimi”.

Meddy ubu butumwa yabugeneye umugore we, bamaranye igihe babana ndetse bakaba barabyaranye umwana umwe w’umukobwa.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuri ku ifoto yasakaye hose igaragaza Pamella wa The Ben atwite inda y’imvutsi

Amashusho agaragaza inyubako The Ben atuyemo n’umugore we yavugishije benshi – Amashusho