in

Ashobora kuba atera ibironda: Onana wabatijwe amazina y’umunyamideli Shaddy Boo ari gutsinda ubutitsa

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports uri kwitwara neza cyane muri iyi minsi witwa Leader Willy Essomba Onana  ku munsi w’ejo ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Police FC yaje gutsinda ibitego 2 wenyine maze akomeza gushimangira ko ari umwe muri ba rutahizamu beza dufite mu Rwanda.

Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze ikipe ya Police FC ibitego 3-2 rutahizamu Onana ni we watsinze igitego cya 3 cyaje gutuma abanyamakuru bakorera kuri YouTube channel ya Rayon Sports bacika ururondogoro kuko bari kogeza igitego bavuze amazina yose y’umunyamideli ukomeye cyane hano mu Rwanda Mbabazi Shadia uzwi cyane ku izina rya Shaddyboo.

Onana nyuma y’uko yitswe amazina ya Shaddyboo yose yagarukanye imbaraga zidasanzwe ku mukino wa kabiri wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro maze afasha ikipe ya Rayon Sports kunyagira Police FC ihita ibona itike yo gukina 1/2 aho igomba kuzacakirana n’ikipe ya Mukura VSL.

Nyuma y’umukino Onana yahawe n’abafana akavagari k’amafaranga kubera ibyishimo yaramaze kubaha.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Baratizanya nk’abatizanya inkweto! Kubera ibura ry’udukingirizo hari abaturage badutizanya kugira ngo bicyiranure n’umubiri

Aho kwishimira insinzi igipfutsi cyendaga kuvuza ubuhuha! Mu rwambariro rw’ikipe ya Rayon Sports abakinnyi bashwanye benda kurwana kandi batsinze