in

Abanya-Tanzaniya bibasiye bikomeye Diamond Platnumz nyuma yo kumubona ari kumwe na Wiz Khalifa ukunda urumogi.

Umuhanzi Diamond Platnumz yavugishije benshi muri Tanzaniya nyuma yo kumubona ari kumwe n’umuhanzi Wiz Khalifa usanzwe ukunda urumohi cyane, aho bivugwa ko barimo gutegura gukorana indirimbo.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania, aracyari muri Amerika aho ari gukora indirimbo zizagaragara kuri album ye ya kabiri, murugendo Diamond ari kugirira muri Amerika, amaze guhura n’ibyamamare bitandukanye harimo, Busta Rhymes, Swae Lee na Swizz Beat bamufashije gukora indirimbo ari gutunganya.

Muri uru rugendo, Diamond yagaragaje ko yahuje imbaraga na Wiz Khalifa aho binjiye muri Studio bakorana indirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba.

Mu mafoto Diamond yagaragaye arikumwe na Wiz Khalifa, Wiz uzwiho gukunda itabi ry’urumogi ndetse akaba anarwamamaza cyane, naho yari afashe ibure mu ntoki.

Aya mafoto ya Diamond na Wiz afashe urumogi yavugishije benshi mu bakunzi ba Diamond cyane cyane muri Tanzaniya, nuko basabaga Wiz ko yabanza akigisha Diamond nawe kujya asoma ku rumogi nawe akajya muri meditasiyo ngo byabafasha kuryoshya iyi ndirimbo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Mico The Best yateye ivi yambika impeta umukunzi we (Amafoto)

Abanya #Ukraine bifashe ku munwa nyuma yo kubona abasirikare bakora akarasisi bambaye inkweto ndende z’abagore zizwi nka High heels 👠 (Amafoto)