in

Abakundana bagomba kuryama bambaye ubusa. Menya impamvu

Kuryama mwambaye ubusa bituma abakundana bagumya kwiyumvanamo ndetse ntibishishanye.

Dore impamvu zingenzi mukwiye kuryama mwembi mwambaye ubusa.

1. Byongera urukundo hagati yanyu

Kuryama mwambaye ubusa byongera kwiyumvanamo hagati y’abakundana. Kuryama mwegeranye bizamura ingano yumusemburo wa Oxytocin mu bwonko. Uyu musemburo ufasha ugira imbyiyumviro byiza kuwo muri kumwe cyangwa mukundana.

2. Ubushake ku mugabo

Ubushakashatsi bwakozwe na National Institute of Child Health and Development muri Kaminuza ya Stanford bwagaragajeko umugabo uryamye yambaye ubusa nta kenda k’imbere yambaye baba bafite amahirwe make yo kwangirika kw’intangangabo zabo kurusha abarara bambaye. Kuberaho uko intangangabo zishyuha niko bishobora gutera ikibazo umugabo cy’ubugumba.

3. Kuryoherwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina ni ngombwa kubashakanye ndetse ni n’imwe muri sport ituma umuntu aruhuka. Wowe n’umukunzi wawe igihe muryamye mutambaye mukora imibonano kenshi kuruta uko mwaba mwambaye imyenda rimwe na rimwe ibatera ubute kuyikuramo.

4. Kubyuka udafite umunaniro

Akenshi iyo waraye wambaye imyenda ubyukana umunaniro ndetse n’amavunane bitewe no kurara ubira ibyuya bitewe n’ubushyuhe. Bityo rero amafaranga waguraga ama pinjama wayabika ukazayaguramo ibindi.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Indoro ya Nibido…. » – Amafoto y’inyogosho ya Christopher yongeye gutwika kuri instagram

Umukobwa mwiza uri mu irushanwa rya #MissRwanda2022 yavuze uburyo yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge. Video