in

Abakinnyi babiri ngenderwaho muri Rayon Sports bahawe ikiruhuko nyuma yo kugaragaza umunaniro

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Rafael Osaluwe Olise na rutahizamu usatira aciye mu mpande Essomba Leandre Willy Onana mu ikipe ya Rayon Sports ntabwo bari gukora imyitozo.

Iyi kipe iri gukorera imyitozo ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ikomeje kwitegura imikino iri imbere, ku munsi w’ejo Onana Leandre Willy na Rafael Osaluwe Olise ntabwo bakoze imyitozo bitewe n’uko umutoza Haringingo Francis Christian yabahaye ikiruhuko.

Aba bakinnyi bari babwiye umutoza ko bafite umunaniro bituma badakora imyitozo, ariko ejo ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri bazasubukura imyitozo.

Iyi kipe igomba kuzasubira ku ivuko mu Karere ka Nyanza ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri aho izaba igiye mu bukangurambaga nk’uko biri mu masezerano yasinywe muri Mutarama uyu mwaka hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

VIDEWO: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka Abamotari bavuze induru

Indi foto y’umwana wa Meddy na Mimi yashyizwe hanze