in

Abahanzi nyarwanda bategereje kuzajya bakoresha bimwe mu bikorwaremezo biri kubakirwa umupira w’amaguru

Stade Amahoro na Petit Stade ni bimwe mu bikorwaremezo byitezweho kugira uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda, kuko mu gihe imirimo yo kuvugurura izo nyubako zombi izaba irangiye, zizajya zifashishwa n’abahanzi mu bitaramo.

 

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Mashami N. Protogene, yabwiye IGIHE ko nubwo izi nyubko ziri kuvugururwa kubera imikino ariko ari n’inyungu ku myidagaduro kuko zizajya zakira n’ibitaramo bikomeye.

Ati “Ni inyubako ziri kuvugururwa twiteze ko zizarangira mu 2024, uretse kwakira imikino nk’uko bisanzwe zizajya zinifashishwa mu kwakira ibitaramo n’ibirori binyuranye by’imyidagaduro.”

Mashami yavuze ko nubwo inyigo ya Petit stade ivuguruye itararangira ariko nayo izuzurira rimwe na Stade Amahoro agahamya ko ibi ari ibikorwaremezo bizunganira ibyari bisanzwe byakira ibitaramo mu Mujyi wa Kigali nka BK Arena, Canal Olympia n’ibindi.

Yagize ati “Uko biri kose Petit Stade nubwo izaba ivuruye ishobora kuzaba iri munsi ya BK Arena ku buryo utabasha kuyigondera yageragerezamo cyangwa abashaka gutegura ibitaramo binini byakira abantu bagera ku bihumbi 45 bakaba bakwiyambaza Stade Amahoro.”

Stade Amahoro izatahwa muri Werurwe 2024. Izajya yakira abantu ibihumbi 45 kandi hose izaba isakaye.

Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’uko BK Arena imeze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ibibi ndetse n’uburwayi buterwa no kudafatira amafunguro ku gihe

Umusore w’imyaka 23 yakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi azira kwiba umugati mu iduka