in

Kanye West yatangaje amagambo azashyirwa ku gituro cye !

Kanye West ntiyariye iminwa mu kiganiro yagiranye na Drink Champs. Muri iki kiganiro, Kanye West yavuze ku mubano afitanye na Big Sean. Umunyamakuru witwa Noerega yabajije Kanye mu ihurizo ryo guhitamo  hagati ya “Pusha cyangwa Big Sean.“ Ibi byatumye Kanye atihangana ahitamo gutangaz aukuri ku bijyanye na Big Sean.

Mu magambo ye, Kanye yagize ati “Oh icyo kibazo ni cyia,  ka mbabwire. Namaze guhitamo ko ninitaba Imana, ku gituro cyange hazagumaho interuro “ Nkwiriye kuba ndi aha kubera ko nasinyishije Big Sean.”

Yakomeje agira ati, “ Hoya, ndimo kuvuga ko ikintu cyibi nakoze kugeza ubu mu buzima bwanjye ni ugusinyisha Big Sean.” Yongeyeho ko Big Sean ndetse na John Legend kuri we “bashaje.”

Kanye West muri icyo kiganiro yahishuye impamvu nyakuri yatumye ashwana ni aba bombi aho yagize ati”Uyu Big Sean namuhinduriye ubuzima bwe ndetse n’ubwu muryango we muri rusange. Mu gihe niyamamazaga ku mwanya wo kuyobora iki gihugu, we na John Legend bakoreshejwe cyane n’aba Democrats biyibagije ibyo nabakoreye batera umugongo umugabo wabahinduriye ubuzima. Ibi ni ibintu kurinjye bitumvikana ndetse ninayo mpamvu nta numwe muri bo  nkivugana nawe.”

>>

Big Sean wahemukiye Kanye West yahise ajya kuri Twitter ashyiraho ubutumwa benshi bafashe nko gusubiza Kanye West aho yagize ati: ”Nasabwe kuzitabira ubutumire bwa Drink Champs; yagiranye ikiganiro na Kanye none ndatekereza aribyo biri gutuma Kanye avuga nk’uwasaze.”

Mu bundi butumwa Big Sean yavuze ko yatangajwe nayo magambo kuko yari ari kumwe na Kanye mu gihe cyashize.

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo knowless akoreye umufana umusabye amafaranga nagahomamunwa

IFOTO Y’UMUNSI: Miss Ingabire Grace yambaye ikanzu ngufi