in

Yatanze ikirego kuri Polisi ko yabuze umwana kandi yaramushyinguye mu gikari cye

Umurambo w’umuhungu w’imyaka 16 w’Umunyafurika y’Epfo wabonetse ushyinguwe mu rugo rwa Nyirasenge nyuma y’icyumweru atangaje ko yabuze.

Umurambo w’umuhungu w’imyaka 16, Polisi yasanze ari uwa Neo Mahlangu, ukaba warabonetse ushyinguwe mu gikari cya Nyirasenge muri Afurika y’Epfo nyuma y’ibyumweru bitatu avuga ko yamubuze.

Neo yaburiwe irengero nyuma yo gusura Nyirasenge witwa Andile Aalivirah, ahitwa i Tsakane. Bivugwa ko Neo yakubiswe bikomeye kugeza apfuye.

Ku wa gatanu, tariki ya 1 Mata, Nyirasenge wari watanze ikirego cy’umuntu wabuze kuri sitasiyo ya polisi, yatawe muri yombi hamwe n’umuhungu we w’imyaka 14.

Bivugwa ko umuhungu w’uyu mugore yafashije nyina gukubita Neo kugeza apfuye, maze umurambo we bawushyingura mu gikari.

Umurambo wataburuwe n’Abapolisi mu rwobo runini bivugwa ko Nyirasenge yahaye akazi abantu gucukura,  aho yavugaga ko bashaka gushyirayo ikigega cy’amazi.

 

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarangamutima y’abafana ba Clapton Kibonge n’umunyamakuru Julius Chita nyuma yo kubona ifoto yabo ya kera

Agiye kwaka gatanya nyuma y’aho umugabo we atanze intanga, ntabimubwire