in

Agiye kwaka gatanya nyuma y’aho umugabo we atanze intanga, ntabimubwire

Umugabo yatangaje ko umugore we agiye kwaka gatanya nyuma yo kuvumbura ko yatanze intanga mu myaka ishije atabimubwiye.

 

Birumvikana ko ushobora gusoma iyi nkuru, ugahita wumva ko iyi yaba impamvu ikwiye gutuma umugore yaka gatanya. Gusa, umugabo we, avuga ko yabikoze mu rwego rwo gufasha umunyeshuri biganaga, ndetse ngo ntamwiyumvamo, kandi ngo ntiyumva impamvu umugore we byamurakaje cyane.

 

Icyakora, muri iki gukorwa havuyemo abana kandi bafite amaraso y’uyu umugabo ndetse ntiyigera abitangariza umugore we mu myaka irenga icumi ishize.

 

Imbarutso y’ibi bibazo byose ni uko umugabo atigeze abimenyesha umugore we ndetse n’abana bavuye muri iki gikorwa cyo gutanga intanga, barasa cyane, ari na byo byazamuye uburakari bw’umugore we.

 

Umugabo asobanura ko amaranye imyaka isaga 12 n’umugore we kandi bafitanye abana beza batatu bityo ko umugore we adakwiye kubabazwa n’abana atabyaye; nubwo bafitanye isano y’amaraso.

 

Nyuma y’imyaka, nibwo umugore we yamenye ibanga.

 

Umugabo yagize ati: “Igihe twasuraga ababyeyi banjye, jyewe n’umugore wanjye twasuye n’uyu muryango wundi. Umuhungu wabo asa neza neza nanjye.”

 

Umugabo yakomeje agira ati: “Umukobwa wabo asa na mushiki wanjye. Batubwiye ko bitangaje ariko ko ari byiza. Umugore wanjye byamuhumye amaso… kandi ndamwumva rwose.”

 

Ati: “Ntabwo nigeze mbiganiraho n’umugore wanjye kuko igihe twatangiraga gukundana yari yarabwiwe ko atazigera agira abana.”

 

Yakomeje agira ati: “Ariko rero, twatangiye kubyara abana ku buryo ntigeze numva ko nkeneye kubivuga kuko ntari se w’abana mu mategeko, nkibisanzwe.”

 

“Afite iterabwoba ko azanta. Ahora yumva rwose ko abana bacu bafite abavandimwe babo. Ngerageza kumubwira ko atari abana banjye kandi ba nyina nta cyo bavuze kuri njye.

 

“Muri iyi myaka natekereje kubimubwira ariko nagerageje kutamutera ikibazo bitewe n’uko yari kubyakira kandi n’ubundi dufite abana bacu kandi beza.”

 

Ese koko uyu mugabo yakoze amakosa mu byo yakoze byose?

 

Abakurikiranye iby’iyi nkuru bagize icyo babivugaho:

 

Umwe yagize ati: “Iyaba nari nzi ko umugabo wanjye yatanze intanga ntabwo byari kumbabaza – iyaba yari azi ko byavuyemo umwana kandi ntabimbwire nari kumva mbabaye kandi mbeshywe.”

 

Undi yagize ati: “Kubyara abana kuri njye bisa nka bimwe mu bintu by’ingenzi by’ubuzima bigomba gutangazwa mu gihe runaka mu myaka 12.”

 

Icyakora uwa gatatu yerekanye ati: “Nta muntu wigeze uryamana na we. Wabahaye ibintu bimwe na bimwe by’umubiri. Ntabwo ari abana bawe, nubwo basangiye nawe ADN.”

 

Undi na we yanditse ati: “Oya, ntabwo ufite abandi bana. Abana bawe ntibafite barumuna babo. Ni nk’uko hari abandi bantu benshi musa hano ku isi.” …

 

Ese wowe ubibona ute? Tanga igitekerezo cyawe.

Source: ladbible

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jeph
Jeph
1 year ago

Kumuntu atanga amaraso kuuwundi gutanga intanga byaba bibaje,cg indi jingo,nahobitandukaniye

Yatanze ikirego kuri Polisi ko yabuze umwana kandi yaramushyinguye mu gikari cye

Miss Nshuti Muheto Divine yasuye Guverineri w’Intara Y’uburengerazuba mu biro bye (Amafoto)