in

Yahanishijwe igufungo cy’imyaka 3 azira kwiba amafoto y’abakobwa

Umugabo ukomoka mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe imyaka 3 azira kwiba amafoto y’abagore bambaye ubusa.w

Umugabo ’imyaka 25 y’amavuko, Nicholas Faber yemereye urukiko ko kuva mu mwaka wa 2017, yakoranaga na Michael Fish wamufashaga kugera kuri konte za Email z’abanyeshuri bo mu kigo cya SUNY-Platsburgh, akazikuraho amakuru yamufashaga nkwinjira ku mbuga nkoranyambaga zabo banyeshuri batabizi.

Yarebaga abafite konti ku mbuga nkoranyambaga babitseho amafoto, n’amashusho yabo y’ibanga, akabyiba akabicuruza na bagenzi be.

Nyuma yo kwiyemerera icyaha, Faber wanarangirije amashuri ye kuri iki kigo cya SUNY-PLATTSBURGH, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 3 no gutanga ihazabu y’amadorari y’Amerika, agera ku bihumbi 35.

Mugenzi we Fish nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwinjira mu mashini n’imbuga nkoranyambaga z’abandi nta burenganzira, umucamanza yavuze ko we azasomerwa ubutaha.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abatarakomeje muri Miss Rwanda bahurije hamwe amaboko

Israel mbonyi yateguje abakunzi be igitaramo mu gihe gito