in

Wa musore bitaga inkende ibimubayeho ntibisanzwe||umubyeyi we asutse amarira abonye ibibaye.

Nsanzimana Eliya, Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wabaga mu mashyamba ,abantu bakamwita inkende bavuga ko anarya ibyatsi kuri ubu yamaze kubakirwa inzu nziza y’akataraboneka, ibintu byatunguye umubyeyi we asuka amarira.

Mama wa Nsanzimana ibyishimo byamurenze akigera mu nzu ye nshya

Muri videwo yasangijwe kuri YouTube na Afrimax TV English, mama wa Nsanzimana ntiyashoboraga kwizera ko ibyo arimo kubonesha amaso ye ari impamo cyangwa atari inzozi ubwo yatungurwaga bamweretse inzu ye y’akataraboneka y’ibyumba bibiri na salon ndetse n’amafaranga menshi. Uyu muryango ukaba wahawe inka nayo bahawe nk’impano kugirango ifashe gutanga amata kugirango uyu musore atazongera kwicwa n’inzara.

Ku bijyanye n’iterambere, nyina w’umwana ufite ubumuga budasanzwe yavuze ko aricyo gihe cyiza cyane mu buzima bwabo kuko batigeze batungurwa muri ubu buryo.Avuga ko bishimiye kuba barubakiwe inzu nziza irimo ibikoresho bigezweho ,nka televiziyo nintebe zo muri salon kandi barabaga mu nzu ishaje cyane hafi y’ishyamba.

Ubusanzwe uyu mubyeyi yabyaye abana batanu bose bitaba Imana asigarana uyu Elie na we wavukanye ubumuga ,akaba anafite isura idasanzwe.

Bari abakene ntakintu bagira, kubera kwiheba, basenze Imana basabira uyu mwana kubona abaterankunga. Ku bwe, avuga ko Imana yamwumvise.Mu byishimo byinshi yasutse amarira kubera urukundo rudasanzwe abantu bamweretse .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatungiye abantu ubwo yajyaga gushyingura Papa we afite intare nzima.

Kigali:Inzu ifashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.