Muri iki gihe ntago bikunze ko umuntu yakundana n’undi imyaka myinshi ndetse ngo bakomeze bizerane kugeza ubwo bazabana Bose bagikundana Kandi cyane.
Umugabo Favayo Lawrence Chinyere w’imyaka 77 n’umugore Irene w’imyaka 70 inzozi zabo zabaye impamo babana akaramata imbere y’Imana nyuma y’imyaka 52 bakundana ubwo byatangiraga biga muri primary.
Aba bashoboye kurinda urugendo rw’urukundo rwabo kuva 1963. Nubwo Bwana Chinyere yabonye uyu wari kuzaba mugore we bwa mbere mu 1961, byamutwaye imyaka ibiri kugirango amutsindire kuko yamugoye cyane.
Ubwo abana babo ndetse n’abishwa babo bababazaga icyo babakorera kikabashimisha, babasabye ko babafasha bagasezerana imbere y’Imana bagashyingiranwa imbere y’Imana nyuma y’imyaka myinshi babana binyuranyije n’itegeko ry’Imana.