in

Umwarimu wa Kaminuza yarwanye n’umunyeshuri w’umukobwa bapfa telefone birangira afashwe amashusho n’abandi banyeshuri atabizi none bigiye kumukoraho – videwo

Biravugwa ko ku munsi wo kuwa kabiri Dr Ariyo umwarimu wo muri kaminuza ya Obafemi Awolowo, Ile-Ife, Osun (Nigeria), yarwanye n’umunyeshuri w’umukobwa yigisha.

Amakuru aravuga ko Dr Ariyo n’uyu munyeshuri bapfaga telefone, Umwarimu yamusabaga ko yayizimya ariko umukobwa atabikozwa.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga uyu mwarimu yumvikana abwira uyu mukobwa ko n’ubwo yaba ari umwana w’umuyobozi atamuzanaho akamenyero. Ndetse umwarimu akomeza kumvikana ategeka umukobwa kuzimya telefone.

Ubwo umukobwa yangaga kuyizimya nibwo bayirwaniye, byaje kurangira telefone yikubise hasi irangirika ndetse umukobwa nawe ava amaraso mu menyo.

Amashusho yafashwe n’abanyeshuri bagenzi be, yashikirijwe abayobozi ba kaminuza bavuze ko habayeho ihohoterwa ku munyeshuri ndetse bavuga ko impande zose zigomba gusabana imbabazi bitabaye ibyo umwarimu ashobora guhanwa. Videwo

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ntabwo mukeneye kumera nka Shaddy Boo kugira ngo inyenyeri zanyu zake”: Shaddy Boo aramutse agira inama abanyarwanda yicyo bakora kugira ngo ubuzima bugende neza

Umusore wari ukiri muto amaze kubaka inzu nziza yiyahuye asiga yanditse ibaruwa iteye agahinda avuga n’ugomba guhabwa imitungo ye