in

Umusore wari ukiri muto amaze kubaka inzu nziza yiyahuye asiga yanditse ibaruwa iteye agahinda avuga n’ugomba guhabwa imitungo ye

Umusore wari ukiri muto amaze kubaka inzu nziza yiyahuye asiga yanditse ibaruwa iteye agahinda avuga n’ugomba guhabwa imitungo ye

Mu mujyi wa Kofolidua muri Ghana hamenyekabye inkuru y’inshamugongo y’umusore w’imyaka 26 wiyahuye agasiga yanditse ibaruwa iteye agahinda.

Ku munsi w’ejo hashize kuwa 4 nibwo abagize umuryango w’uyu musore bageze mu nzu ye basanga aryamye ku buriri yanyweye imiti, ku ruhande rwe hari ibaruwa iteye agahinda.

Muri iyi baruwa hari aho yagize ati ” bavandimwe nkunda ngewe simbashije gukomeza ubu buzima hejuru y’agahinda n’inimba byuzuye mu mutima wange, ibyo naruhiye byose ubu ntacyo bicyimariye, iyi nzu yange muzayigurishe muyifashishe mo Mama ndetse n’indi mitungo yange yose muzayimuhe niwe nyeguriye”.

Uyu musore ntabwo yigize yandika icyamuteye kwiyahura muri iyi baruwa, ndetse kugeza n’ubu ntikiramenyekana. Inzego za polisi zikomeje gukora iperereza zibaza abantu bose bari baziranye nawe kugirango bashaka impamvu yaba yateye uyu musore kwiyahura.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwarimu wa Kaminuza yarwanye n’umunyeshuri w’umukobwa bapfa telefone birangira afashwe amashusho n’abandi banyeshuri atabizi none bigiye kumukoraho – videwo

“Ninde waguciriye imyeyo konziko uri umwana w’ikigali”: Umukobwa witwa Judy wasajije abasore b’i Nyarugenge yeruye atangaza ko yaciye imyeyo -AMASHUSHO