Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize Luis Enrique yatoje umukino we wanyuma nk’umutoza w’ikipe ya Fc Barcelone, Lionel Messi akaba yaramugeneye ubutumwa bwo kumusezeraho nyuma yo kumara imyaka 3 amutoza.

Lionel Messi wagize gushaka kwirukanisha Luis Enrique nyuma y’amezi 6 gusa agizwe umutoza wa Barca, akaba yaragiye kuri Facebook maze yandikaho amagambo agira ati :”Wishing you the best of luck in the next stage of your life, Luis Enrique. Thank you for everything in the last few years.” bisobanuye ngo “Ndakwifuriza amahirwe masa mukazi kawe gashya, Luis Enrique. Ndagushimira kubyo wakoze byose mu gihe gito twamaranye.”