in ,

Umuriro watse hagati ya 21 Savage na Akon bapfa Amber Rose (isomere)

Hashize igihe kitari gito humvikanye amakuru yuko Amber Rose yari amaze igihe kitari gito akundana na Akon ngo nubwo urukundo rwabo rutarangiye neza. Nkuko umwe mu nshuti za hafi za Amber Rose yabitangaje, Amber Rose agikundana na Akon, Akon yashakaga kumugira inshuti ye bisanzwe gusa akanishakira kujya amurya amafaranga kuko Amber Rose yari afite umutungo uhanitse.

Akon_Aber
Akon na Amber Rose

Nkuko tubikesha mtonews, aya makuru y’umubano mwiza wigeze kuba hagati ya Amber Rose na Akon agisesekara ku mukunzi wa Amber Rose ariwe 21 Savage, yahise arakarira cyane Akon ndetse atangira no kwandika amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga akoresha ashaka kwerekana ko atishimiye umubano mwiza wa Amber Rose na Akon nubwo aba bombi batagicana uwaka. Mtonews ikomeza ivuga ko na Akon nawe atishimiye kuba 21 Savage abanye neza na Amber Rose magingo aya kuko avuga ko 21 Savage akiri muto wo gukunda umuntu nka Amber Rose bivugwa ko amurusha imyaka isaga 10 yose y’amavuko.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Gloria

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Gerard