in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Gerard

Amazina

Gerard ni izina rifite inkomoko mu Kidage, rikaba risobanura umwambi utyaye, hari n’aho risobanura umuntu utari ikigwari (brave).

Bitewe n’igihugu izina Gerard ryandikwa mu buryo bwinshi;hari aho bandika Gerhart, Geert, Gerhardus, Girard, Gerardo, Gertje, Gerrit, Gerry n’ibindi.

Bimwe mu biranga Gerard

Imbuga zitandukanye zisobanura amazina zigaragaza ibintu abitwa ba Gerard baba bahuriyeho cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi, nubwo nta wabyemeza ijana ku ijana.

Gerard ahora ahuze mu bijyanye n’akazi akora, n’iyo kandi byaba ari ibijyanye n’idini ye na byo abiha umwanya uhagije.

Ni umuhanga, ntabwo ajya ahangayikishwa n’uburyo azabaho ejo kuko yiyizera mu gushakisha ifaranga.

Ni umuntu uhangana n’abandi ku murimo (competent), ushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.

Ubucuruzi buramuhira kandi inzozi ze ashyirwa azigezeho, bitewe n’ukuntu ashyira imbere gushakisha amafaranga usanga iby’imibanire ye n’abandi ntacyo bimubwiye.

Gerard arangwa no kumenya gufata umwanzuro vuba kandi akawubahiriza kandi arangwa no kugera ku nstinzi n’iyo hari ababona ko bidashoboka.

Ni umuntu ukunda gusa neza no kugaragara neza n’ibindi byose bijyanye n’ubugeni cyangwa kumurika imideli.

Akunze kuba ari umuntu udashabutse, ubona ibintu nk’ibyacitse (Pessimistic) bigatuma akora cyane.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuriro watse hagati ya 21 Savage na Akon bapfa Amber Rose (isomere)

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Germaine