in

Umuramyi Gentil Misigaro yateye umugore we imitoma imugira umuntu udasanzwe

Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yateye umugore we imitoma avuga ko ari umugore w’indwanyi kandi idasanzwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yateye imitoma umugore we Rhoda Mugiraneza, aho yavugaga ko ari umugore udasanzwe.

Mu magambo ye yagize ati “Ujya wumva abantu bavuga ko inyuma y’umugabo wageze kunsinzi haba hari umugore we udasanzwe wamusunitse kugeza atsinze, mbese noneho byagenda bite uwo mugore we abaye ari n’indwanyi mu gusenga!?

Uyu muramyi yakomeje agira ati “Mbese ibyo ntibyamugira umugore udasanzwe? Ibi niko mbibona ku mufasha wanjye Rhoda Mugiraneza, ndagira ngo nkubwire ko umunsi mukuru w’umubyeyi ushobora kuba umunsi uwo ariwo wose cyangwa buri munsi kuri njyewe.”

Gentil Misigaro yasezeranye imbere y’Imana na Mugiraneza Rhoda tariki 16 Werurwe 2019 bibera Kicukiro mu rusengero rwa New Life Bible Church rwari rwatijwe Restoration Church iyoborwa na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu.

Nyuma y’ubukwe, uyu muryango wahise werekeza muri Canada aho n’ubusanzwe uyu muhanzi atuye, akaba ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndahamya ko ariya mabere arimo amashereka” Abafana batangariye amabere n’inda bya Jay Squeezzer waguye mu mugezi atambaye(Video)

Fofo wo muri Papa Sava witegura kurongorwa ahishuye ikintu gisekeje yakora bamutanzemo pase(Video)