in

Umunyamakurukazi Cyuzuzo uherutse kwambikwa impeta yavuze ibanga rikomeye umukunzi we yakoresheje.

Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukora kuri Kiss Fm wambitswe impeta tariki ya 5 Ukwakira 2021 yahishuye amayeri umukunzi we yakoresheje ku munsi wo kumwambika impeta, n’ukuntu yatunguwe n’umutoma yamuteye mu Kinyarwanda.

Ibi Cyuzuzo yabigarutseho mu kiganiro Ishya uyu munyamakuru akora kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Agaruka ku mayeri umukunzi we yakoresheje ngo amutungure ku munsi wo kumwambika impeta, Cyuzuzo yagize ati “Yansabye ko dusohokana, ategura gahunda arambwira ngo twambare neza dusohoke, tuhageze nsanga ngo yafashe icyumba cyacu gusa.”

Uyu mukobwa akihagera yatunguwe no kubona indabyo n’urumuri rudasanzwe, atahura ko agiye kwambikwa impeta.

Uyu mukobwa yahishuye ko yatunguwe n’ukuntu umukunzi we yamuteye umutoma w’Ikinyarwanda ku nshuro ya mbere.

Ikindi Cyuzuzo yahishuye ni uko nyuma yo kwambikwa impeta, umuntu wa mbere yabibwiye ari umubyeyi we, ubundi akurikizaho inshuti ze za hafi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibiranga umukobwa ukiri ingaragu ushaka uwamutereta

Abakinnyi ba APR FC babyinnye mu buryo busekeje ubwo basubukuraga imyitozo i Shyorongi (video)